Tuesday, April 26, 2016

ibyigisho bya Bibiriya

Icyo Bibiliya yigisha p. 124 IGICE CYA CUMI NA KABIRI Kubaho mu buryo bushimisha Imana Wakora iki kugira ngo ube incuti y’Imana? Ni mu buhe buryo ikirego cya Satani kikureba nawe? Ni iyihe myifatire idashimisha Yehova? Wakora iki kugira ngo ubeho mu buryo bushimisha Imana? 1, 2. Tanga ingero z’abantu Yehova yabonaga ko bari incuti ze magara. UMUNTU wahitamo ko akubera incuti yaba ateye ate? Birashoboka cyane ko wahitamo umuntu ubona ibintu nk’uko ubibona, agashishikazwa n’ibigushishikaza kandi akagendera ku mahame ugenderaho. Nanone wakwifuza kugirana ubucuti n’umuntu ugira imico myiza, urugero nk’umuntu w’inyangamugayo kandi w’umugwaneza. 2 Mu mateka yose y’abantu, Imana yagiye ihitamo abantu ikabagira incuti zayo magara. Urugero, Yehova yise Aburahamu incuti ye. (Soma muri Yesaya 41:8; Yakobo 2:23.) Imana yavuze ko Dawidi yari ‘umuntu uhuje n’uko umutima wayo ushaka’ kuko yari afite imico ishimisha Yehova (Ibyakozwe 13:22). Nanone kandi, Yehova yabonaga ko umuhanuzi Daniyeli yari umuntu “ukundwa cyane.”—Daniyeli 9:23. 3. Kuki Yehova ahitamo abantu bamwe akabagira incuti ze? 3 Kuki Yehova yabonaga ko Aburahamu, Dawidi na Daniyeli bari incuti ze? Yabwiye Aburahamu ati ‘waranyumviye’ (Intangiriro 22:18). Bityo rero, Yehova akunda abantu bakora ibyo abasaba bicishije bugufi. Yabwiye Abisirayeli ati “mwumvire ijwi ryanjye, nanjye nzaba Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye” (Yeremiya 7:23). Niwumvira Yehova, nawe uzaba incuti ye. YEHOVA AKOMEZA INCUTI ZE 4, 5. Ni mu buhe buryo Yehova agaragaza imbaraga ze arengera ubwoko bwe? 4 Tekereza icyo kuba incuti y’Imana bishobora kukumarira. Bibiliya ivuga ko Yehova ashaka uburyo bwo ‘kwerekana imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye’ (2 Ngoma 16:9). Ni mu buhe buryo Yehova ashobora kwerekana imbaraga ze akurengera? Uburyo bumwe buvugwa muri Zaburi ya 32:8, aho dusoma ngo “[jyewe Yehova] nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo. Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.” 5 Mbega amagambo akora ku mutima agaragaza ukuntu Yehova yita ku bantu! Azaguha ubuyobozi ukeneye kandi akurinde mu gihe ubukurikiza. Imana yifuza kugufasha guhangana n’ibigeragezo uhura na byo. (Soma muri Zaburi ya 55:22.) Ku bw’ibyo rero, niba ukorera Yehova n’umutima wawe wose ushobora kugira icyizere nk’icyo umwanditsi wa zaburi yari afite, ubwo yavugaga ati “nashyize Yehova imbere yanjye iteka; kandi sinzanyeganyezwa kuko ari iburyo bwanjye” (Zaburi 16:8; 63:8). Koko rero, Yehova ashobora kugufasha ukabaho mu buryo bumushimisha. Ariko nk’uko usanzwe ubizi, hari umwanzi w’Imana wifuza kukubuza kugera kuri iyo ntego. IKIREGO CYA SATANI 6. Ni iki Satani yareze abantu? 6 Mu gice cya 11 cy’iki gitabo, twabonye ukuntu Satani yarwanyije ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Satani yashinje Imana ko ibeshya kandi yumvikanisha ko yarenganyije Adamu na Eva akabima uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi. Adamu na Eva bamaze gucumura, n’ababakomotseho bagatangira gukwira isi yose, Satani yakemanze impamvu zituma abantu bose bakorera Imana. Inkuru y’umugabo witwaga Yobu, igaragaza ko Satani yibwiraga ati “abantu ntibakorera Imana bitewe n’uko bayikunda. Mpa uburyo gusa nkwereke ukuntu nshobora gutuma buri muntu wese atera Imana umugongo.” Yobu yari muntu ki kandi se ibyamubayeho bihuriye he n’ikirego cya Satani? 7, 8. (a) Kuki nta wari uhwanye na Yobu mu bantu bose bariho mu gihe cye? (b) Ni mu buhe buryo Satani yakemanze impamvu zatumaga Yobu akorera Imana? 7 Ubu hashize imyaka igera ku 3.600 Yobu abayeho. Yari umuntu mwiza kuko Yehova yavuze ko “nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi, utinya Imana kandi akirinda ibibi” (Yobu 1:8). Yobu yashimishaga Imana. 8 Satani yakemanze impamvu zatumaga Yobu akorera Imana. Yabwiye Yehova ati ‘ese ntiwarinze [Yobu] n’inzu ye n’ibyo atunze byose aho biri hose? Wahaye umugisha imirimo y’amaboko ye, kandi amatungo ye yagwiriye mu isi. Ariko noneho gira icyo uhindura, ubangure ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, maze urebe niba atazakuvuma ari imbere yawe.’—Yobu 1:10, 11. 9. Yehova yashubije ate ikirego cya Satani, kandi se kuki yabigenje atyo? 9 Bityo Satani yemeje ko Yobu yakoreraga Imana bitewe n’ibyo yamuhaga. Nanone yavuze ko iyo Yobu ahura n’ibigeragezo yari gutera Imana umugongo. Yehova yashubije ate icyo kirego cya Satani? Kubera ko Satani yakemangaga impamvu zatumaga Yobu akorera Imana, Yehova yemereye Satani kugerageza Yobu. Ibyo byari kugaragaza niba koko Yobu yarakundaga Imana cyangwa niba atarayikundaga. YOBU AGERAGEZWA 10. Ni ibihe bigeragezo byageze kuri Yobu kandi se yabyitwayemo ate? 10 Bidatinze Satani yatangiye kugerageza Yobu mu buryo butandukanye. Amwe mu matungo ya Yobu yarashimuswe, andi arapfa. Abagaragu be hafi ya bose barishwe. Ibyo byaramukenesheje. Ibindi byago byamugwiririye igihe yapfushaga abana be icumi bazize inkubi y’umuyaga. Icyakora nubwo yagezweho n’ibyo bintu bibi byose, “nta cyaha Yobu yakoze cyangwa ngo agire ikintu kidakwiriye aherereza ku Mana.”—Yobu 1:22. 11. (a) Ni ikihe kintu cya kabiri Satani yashinje Yobu, kandi se Yehova yagikemuye ate? (b) Igihe Yobu yari arwaye indwara yamubabazaga cyane yabyifashemo ate? 11 Satani ntiyarekeye aho. Agomba kuba yaratekereje ko nubwo Yobu yari yarashoboye kwihanganira gutakaza umutungo we, abagaragu n’abana be, yari kwihakana Imana iyo arwara. Yehova yemereye Satani guteza Yobu indwara iteye ishozi kandi ibabaza cyane. Ariko ibyo na byo ntibyatumye Yobu areka kwizera Imana. Ahubwo yavuze akomeje ati “kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”—Yobu 27:5. Yobu ari mu buzima bushimishije ari kumwe n’umugore we n’abana be icumi Ubudahemuka bwa Yobu bwatumye agororerwa 12. Yobu yashubije ate ikirego cya Satani? 12 Yobu ntiyari azi ko Satani ari we wamutezaga ibyo byago byose. Yatekerezaga ko Imana ari yo yabimutezaga kubera ko atari azi ibintu byose bijyanye n’uko Satani yarwanyije ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova (Yobu 6:4; 16:11-14). Ibyo ariko ntibyamubujije gukomeza kubera Yehova indahemuka. Yobu yakomeje kuba indahemuka, agaragaza ko ibyo Satani yamureze avuga ko yakoreraga Imana agamije inyungu ze bwite byari ibinyoma. 13. Kuba Yobu yarakomeje kubera Imana indahemuka byagize akahe kamaro? 13 Ubudahemuka bwa Yobu bwatumye Yehova abona icyo asubiza Satani umutuka. Yobu yari incuti ya Yehova koko kandi ubudahemuka bwe bwatumye Imana imugororera.—Yobu 42:12-17. UKO IBYO BIKUREBA NAWE 14, 15. Kuki dushobora kuvuga ko igihe Satani yashidikanyaga ku budahemuka bwa Yobu yari ashidikanyije no ku budahemuka bw’abantu bose? 14 Igihe Satani yashidikanyaga ku mpamvu zituma abantu babera Imana indahemuka, ntiyari yibasiye Yobu wenyine. Icyo kibazo kirakureba nawe. Ibyo bigaragazwa neza n’ibivugwa mu Migani 27:11, aho Ijambo rya Yehova rigira riti “mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye, kugira ngo mbashe gusubiza untuka.” Ayo magambo yanditswe Yobu amaze imyaka ibarirwa mu magana apfuye, agaragaza ko Satani yari agikomeje gutuka Imana kandi akarega abagaragu bayo. Iyo tubayeho mu buryo bushimisha Yehova, tugira uruhare mu gusubiza ibirego by’ibinyoma bya Satani kandi tugashimisha umutima we. Ibyo se wowe ubitekerezaho iki? Ese kuba ushobora kugira uruhare mu gusubiza ibirego by’ibinyoma bya Satani wumva atari ibintu bishimishije cyane, nubwo bisaba ko ugira ibintu bimwe na bimwe uhindura mu mibereho yawe? 15 Umenye ko Satani yavuze ati “ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe” (Yobu 2:4). Igihe Satani yavugaga ngo “umuntu,” yagaragaje neza ko ibirego bye bitarebaga Yobu wenyine, ko ahubwo byarebaga abantu bose. Icyo ni ikintu gikomeye cyane. Satani yashidikanyije ku mpamvu ituma ubera Imana indahemuka. Yifuza ko wasuzugura Imana mu gihe uhuye n’ibibazo kandi ukareka inzira yo gukiranuka. None se Satani akora iki kugira ngo abigereho? 16. (a) Ni ayahe mayeri Satani akoresha kugira ngo atume abantu batera Imana umugongo? (b) Satani ashobora gukoresha ayo mayeri ate kugira ngo akuyobye? 16 Nk’uko twabibonye mu gice cya 10, Satani akoresha amayeri atandukanye kugira ngo agerageze gutuma abantu batera Imana umugongo. Hari igihe abagabaho ibitero ameze “nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). Bityo Satani ashobora kwifashisha incuti, bene wanyu cyangwa se abandi bantu bakurwanya kugira ngo ureke kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa ibyo wiga (Yohana 15:19, 20).* Nanone Satani “ahora yihindura umumarayika w’umucyo” (2 Abakorinto 11:14). Satani ashobora gukoresha uburyo bufifitse kugira ngo akuyobye atume udakomeza kubaho mu buryo Imana yemera. Ashobora nanone gutuma ucika intege, wenda agatuma wumva ko udashobora gushimisha Imana (Imigani 24:10). Satani yakwigira “nk’intare itontoma” cyangwa akihindura “umumarayika w’umucyo,” ikirego cye gikomeza kuba cya kindi. Avuga ko mu gihe uzaba uhanganye n’ibigeragezo cyangwa ibishuko uzareka gukorera Imana. Ni mu buhe buryo wasubiza icyo kirego, maze ugakomeza kubera Imana indahemuka nk’uko Yobu yabigenje? KUMVIRA AMATEGEKO YA YEHOVA 17. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi yagombye gutuma wumvira amategeko ya Yehova? 17 Ushobora gusubiza ikirego cya Satani ubaho mu buryo bushimisha Imana. Ibyo se bikubiyemo iki? Bibiliya isubiza igira iti “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Gutegeka kwa Kabiri 6:5). Uko uzagenda urushaho gukunda Imana, ni na ko uzagenda urushaho kumva wifuza gukora ibyo igusaba. Intumwa Yohana yaranditse ati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo.” Niba ukunda Yehova n’umutima wawe wose, uzibonera ko ‘amategeko ye atari umutwaro.’—1 Yohana 5:3. 18, 19. (a) Amwe mu mategeko ya Yehova ni ayahe? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Irinde ibintu Yehova yanga.”) (b) Tuzi dute ko Imana itadusaba ibintu birenze ubushobozi bwacu? 18 Amategeko ya Yehova ni ayahe? Amwe afitanye isano n’imyifatire tugomba kwirinda. Urugero, reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Irinde ibintu Yehova yanga.” Aho urahasanga urutonde rw’ibintu Bibiliya iciraho iteka mu buryo bweruye. Utitonze ushobora gutekereza ko bimwe mu bintu bivugwa aho nta cyo bitwaye. Ariko nutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe, ushobora kuzibonera ko amategeko ya Yehova arangwa n’ubwenge. Guhindura imyifatire yawe bishobora kukugora cyane. Ariko kandi, kubaho mu buryo bushimisha Imana bitera ibyishimo no kunyurwa (Yesaya 48:17, 18). Kandi rwose ushobora kubigeraho. Ibyo se tubizi dute? 19 Yehova ntadusaba ibirenze ubushobozi bwacu. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 30:11-14.) Azi aho ubushobozi bwacu bugarukira (Zaburi 103:14). Nanone Yehova ashobora kuduha imbaraga tukabasha kumwumvira. Intumwa Pawulo yaranditse ati “Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira” (1 Abakorinto 10:13). Yehova ashobora no kuguha “imbaraga zirenze izisanzwe” kugira ngo agufashe kwihangana (2 Abakorinto 4:7). Pawulo amaze kwihanganira ibigeragezo byinshi, yaravuze ati “ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13. ITOZE KUGARAGAZA IMICO ISHIMISHA IMANA 20. Ni iyihe mico ishimisha Imana wagombye kwitoza kugaragaza, kandi se kuki ari iy’ingenzi? 20 Birumvikana ko gushimisha Yehova bikubiyemo ibirenze kwirinda gukora ibyo yanga. Ugomba no gukunda ibyo akunda (Abaroma 12:9). Ese ntiwumva ukunze abantu mubona ibintu kimwe, mugashishikazwa n’ibintu bimwe kandi mukagendera ku mahame amwe? Na Yehova ni uko. Bityo rero, itoze gukunda ibintu Yehova akunda. Bimwe muri byo bivugwa muri Zaburi ya 15 hagaragaza abantu Imana ibona ko ari incuti zayo. (Soma muri Zaburi ya 15:1-5.) Incuti za Yehova zigaragaza icyo Bibiliya yita “imbuto z’umwuka.” Zikubiyemo “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata.”—Abagalatiya 5:22, 23. 21. Ni iki kizagufasha kwitoza kugaragaza imico ishimisha Imana? 21 Gusoma Bibiliya no kuyiga buri gihe bizagufasha kugaragaza iyo mico ishimisha Imana. Ikindi kandi, kwiga ibyo Imana idusaba bizagufasha guhuza imitekerereze yawe n’iy’Imana (Yesaya 30:20, 21). Uko uzarushaho gukunda Yehova, ni na ko uzarushaho kwifuza kubaho mu buryo bumushimisha. 22. Ni iki uzageraho nubaho mu buryo bushimisha Imana? 22 Kugira ngo umuntu abeho mu buryo bushimisha Yehova bisaba gushyiraho imihati. Bibiliya ibigereranya no kwiyambura kamere yawe ya kera ukambara kamere nshya (Abakolosayi 3:9, 10). Icyakora umwanditsi wa zaburi yanditse ibirebana n’amategeko ya Yehova, ati “kuyakurikiza bihesha ingororano ikomeye” (Zaburi 19:11). Nawe uzibonera ko kubaho mu buryo bushimisha Imana bizana ingororano nyinshi cyane. Nubigenza utyo, uzasubiza ikirego cya Satani kandi uzashimisha umutima wa Yehova. IRINDE IBINTU YEHOVA YANGA Umuntu urimo kwiba, ubugizi bwa nabi, urugomo, ubusinzi n’ubwiyandarike Ubwicanyi.—Kuva 20:13; 21:22, 23. Ubusambanyi.—Abalewi 20:10, 13, 15, 16; Abaroma 1:24, 26, 27, 32; 1 Abakorinto 6:9, 10. Ubupfumu.—Gutegeka kwa Kabiri 18:9-13; 1 Abakorinto 10:21, 22; Abagalatiya 5:20, 21. Gusenga ibishushanyo.—1 Abakorinto 10:14. Ubusinzi.—1 Abakorinto 5:11. Kwiba.—Abalewi 6:2, 4; Abefeso 4:28. Kubeshya.—Imigani 6:16, 19; Abakolosayi 3:9; Ibyahishuwe 22:15. Umururumba.—1 Abakorinto 5:11. Urugomo.—Zaburi 11:5; Imigani 22:24, 25; Malaki 2:16; Abagalatiya 5:20, 21. Kuvuga amagambo ateye isoni.—Abalewi 19:16; Abefeso 5:4; Abakolosayi 3:8. Gukoresha amaraso mu buryo budakwiriye.—Intangiriro 9:4; Ibyakozwe 15:20, 28, 29. Kwanga gutunga umuryango.—1 Timoteyo 5:8. Kugira uruhare mu ntambara no muri politiki byo muri iyi si.—Yesaya 2:4; Yohana 6:15; 17:16. Kunywa itabi no gukoresha ibiyobyabwenge.—Mariko 15:23; 2 Abakorinto 7:1. Ibyo ntibisobanura ko byanze bikunze abakurwanya baba bayobowe na Satani. Ariko rero, Satani ni we mana y’iyi si kandi isi yose iri mu maboko ye (2 Abakorinto 4:4; 1 Yohana 5:19). Ku bw’ibyo rero, twakwitega ko kubaho mu buryo bushimisha Imana bitazashimisha abantu bose, kandi ko hari abazakurwanya. ICYO BIBILIYA YIGISHA Ushobora kuba incuti y’Imana binyuze mu kuyumvira.—Yakobo 2:23. SSatani yashidikanyije ku budahemuka bw’abantu bose.—Yobu 1:8, 10, 11; 2:4; Imigani 27:11. Tugomba kwirinda ibikorwa bidashimisha Imana.—1 Abakorinto 6:9, 10. Dushobora gushimisha Yehova twanga ibyo yanga maze tugakunda ibyo akunda. —Abaroma 12:9.

Friday, April 22, 2016

ijambo ry'

Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, Ese birashoboka kumenya umugambi w’Imana ku buzima bwawe ? Sobanukirwa : new you Zaburi 143 :10 haravuga hati “ Unyigishe gukora ibyo ushaka, Kuko ari wowe Mana yanjye, Umwuka wawe mwiza anyobore mu gihugu cy’ikibaya” Ni gute namenya umugambi w’Imana ku buzima bwanjye ? Ni ikibazo cyibazwa kenshi n’abantu batandukanye bifuza kubaho ubuzima bwa gikristu. Ikibazo ni uko hari abantu batamenya ko muby’ukuri Imana ibafiteho umugambi. Mugitabo Cya Zaburi 32 :8 haravuga hati :« Nzakwigisha nkwereke inzira ... Read More » Sobanukirwa n’amagambo arindwi Yesu yavuze ubwo yari ku Musaraba. The-Hope-Found-at-the-Cross-630x320 Yesu ubwo yari ku musaraba hari amagambo arindwi yavuze. Buri rimwe muri ayo magambo yavuze rifite ubusobanuro bukomeye ku Itorero ndetse no kubamwemera bo ku Isi yose . Sobanukirwa n’ayo magambo : Ijambo rya mbere: Luka 23:34 “ Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora“ ♦ Iri ni isengesho ubwo yabwiraga ise ngo ababarire abamubambye ♦ Ese iyo natwe dusabira abaduhemukiye ngo ... Read More » Impamvu 5 zidutera gusengera Igihugu — Fidèle Masengo Frash pic Ni kenshi mu Rwanda abantu bafata umwanya bagasenga biherereye basengera Igihugu cyabo . Aya masengesho ashobora gukorwa n’umuntu umwe ku giti cye ,itsinda cyangwa Itorero runaka bitewe nicyo umwuka w’Imana yavuze ndetse n’icyifuzo basengera. Umukozi w’Imana Bishop Fidèle Masengo uyoboye Itorero Foursquare mu Rwanda yashyize hanze impamvu eshanu zitera abantu gusengera Igihugu . Uyu munsi ndatangira mvuga ku mpamvu ari ... Read More » Nshobora kunesha nte icyaha mu buzima bwanjye bwa Gikristo? frash pic Bibiliya yerekana inzira zitandukanye zo kudufasha mu muhati wacu wo kunesha icyaha. Muri ubwo buzima, ntituzigera na rimwe tunesha icyaha burundu (1 Yohana 1:8), ariko iyo ntambara yagombye gukomeza kuba intego yacu. Dufashijwe n’Imana, kandi tuyobowe n’amahame y’Ijambo Ryayo, dushobora buhoro buhoro kunesha icyaha no guhinduka nka Kristo buri munsi. Inzira ya mbere itangwa na Bibiliya mu ntambara turwana zo ... Read More » Mbese agakiza kazanwa no kwizera byonyine, cyangwa kwizera guherekejwe n’imirimo? frash pic Iki gishobora kuba ari ikibazo cyiza cyane kurusha ibindi mu nyigisho zitandukanye zerekeye iyobokamana rya Gikristo. Iki kibazo ni cyo cyabaye imbarutso y’ivugururwa no kwitandukanya kw’Amatorero y’Abaporotesitanti n’Itorero rya Gatolika. Iki kibazo ni cyo kigize itandukaniro ry’ibanze hagati y’Ubukristo buvugwa muri Bibiliya n’imihango myinshi ya “Gikristo”. Mbese agakiza kazanwa no kwizera byonyine, cyangwa kwizera guherekejwe n’imirimo? Naba narakijijwe kubera kwizera ... Read More » Sobanukirwa ihishuriwa ryawe ry’impano yawe , rema ishimwe mu bugingo bwawe — NKIKABAHIZI JEAN BAPTISE frash pic Amazina yanjye nitwa Nkikabahizi Jean Baptise , nsengera mu Itorero rwa ADEPER Kimisagara II. Nifuje kwandika ubu butumwa mfite intego yo gukangura impano z’abanyamuhamagaro. kugira ngo babashe gusobanukirwa ihishurirwa ry’imirimo bahamagariwe gukora. ‘’( Yesaya 65.17-25 : Luka 17.5-6 ). Ihishurirwa ryo kwizera kurema imirimo. ‘’ ( Indirimbo yo gushimisha ya 394 ). Duhurure ngo twitabe, tujye mu ntambara. Mbe, kwicara kumaze ... Read More » UBUSESENGUZI : Kuki tutagomba kwiyahura ? frash pic Imitima yacu yerekeza ku bantu bafite ibitekerezo byo gushyira iherezo ku buzima bwabo biyahuye. Niba ari wowe nonaha, byaba bishaka kuvuga amarangamutima menshi, urugero: kwiburira icyizere no gutakaza ibyiringiro. Ushobora gucyeka ko uri mu rwobo rurerure cyane gusumba izindi nzobo, ikindi nta cyizere ufite yuko ibintu bizagenda neza. Nta muntu n’umwe ukwitayeho cyangwa witaye kumenya aho uturuka. Ubuzima ntacyo bumaze…cyangwa ... Read More » Umubare karindwi (7) nk’umubare utagatifujwe,ufite byinshi uvuga muri Bibiliya Fire number "7" Umubare karindwi (7) ufatwa nk’umubare ukomeye muri bibiliya . Ibi kandi bituma uyu mubare ufatwa nk’umubare utunganye cyangwa utagatifuje ariko ibi ntibihagije gusa kuko uyu mubare ntiwakoreshejwe ku bintu byiza gusa ,hoya ahubwo no kubintu bibi cyane nabwo uyu mubare warakoreshejwe. Ubwa mbere uyu mubare ugaragara ni mugitabo cy’Itangiriro:2 “Imana yaremye ijuru n’isi mu minsi itandatu maze ku munsi wa ... Read More » Menya inkomoko y’ubutumwa bwiza bunyuze mu ndirimbo( gospel songs) ndetse n’amajwi ane akoreshwa mu kuririmba. umunwa Byatangiriye muri America y’amajyaruguru mu gihe abacakara b’abirabura bahageraga mu mwaka 1612. Aba bacakara bari baturutse ku mugabane wa Afurika ntaburenganzira bari bafite bwo kugaragaza umuco wabo cyangwa ngo bagaragaze uko iwabo baririmba. Nibwo baje gutekereza maze bavumbura ubundi buryo bwo gucuranga ndetse bakaniririmba ariko badahagaritse imirimo yabo, ( worksongs) : n’uburyo bishyiraga hamwe bakaririmba kandi ibi babikoraga bari gukora mumurima ... Read More » Urujijo rukomeye n’ubwoba kuri Anti Christ ivugwa muri Bibiliya,Umuryango wa Illiminatti uri ku isi ndetse no kuzamurwa kw’abera. umwami yesu Abatuye Isi byose bafite ubwoba ndetse n’ikibazo gikomeye kuri Anti Christ Ivugwa muri Bibiliya ndetse na Illiminatti iri ku isi,Gusa akaenshi usanga biterwa nuko badafata umwanya uhagije ngo basome ibyanditswe byera. Isi yose baba abazi Imana (Basenga) ndetse n’abatayizi; bafite urujijo rukomeye ndetse ruvanze n’ubwoba bwinshi iyo bumvise izina Anti Kristo na Iliminati barushaho kwiheba no gukuka umutima. Nyamara nubwo ... Read