Wednesday, April 20, 2011
Ubumana bw'Umwuka Wera
Ubumana bw'Umwuka Wera
Umuntu dusobanukirwa buke mu bagize Ubutatu ni Umwuka Wera. Nyamara ubusobanuro bukwiriye bw'ukuri ku bumuntu bwe ni ingenzi.
Guhakana ubumuntu bw'Umwuka ni "uguhakana ukubaho kwe, ukubaho kw'ubutatu n'inyigisho z'Ibyanditswe kuri ibyo. Icyakora, ubumuntu bwagiye buhakanwa uko imyaka yagiye ikurikirana, ubwa mbere n'abitwa Abamonarikiyani ( monarchians), aba Ariani (Arians), n’Abasosian (Socinians) mu bihe by'Ivugururwa ry'Itorero (Reforme)."40 Muri ibi bihe, ubumuntu bwe bwahakanywe n'agace kamwe k'Abapentekoti n'Abahamya ba Yehova.
Ijambo Umwuka Wera riboneka inshuro 89 mu Isezerano Rishya, kandi uyu mubare ntabwo urimo inshuro bamuvuga yitwa Umwuka gusa. Ibi hamwe n'uko yasezeranijwe mu Isezerano Rya Kera kandi akaba ari nk'impano yihariye y'Imana mu Isezerano Rishya, byagombye kwerekana ukuntu ari ingenzi gusobanukirwa icyo Ibyanditswe bivuga ku Mwuka.
Afite ibiranga ubumuntu Bwe41
(1) Ubwenge. Iyi mirongo yerekana ko Umwuka Wera afite ubwenge, ko atekereza, ashakashaka, kandi yigisha. Iyo dushyize ibi hamwe n'ibindi biranga Umwuka bivugwa muri Bibiliya, tubona ko atari nka orudinateri yahawe gahunda no kwibuka, cyangwa se nk'icyapa kiranga kiri ku ruhande rw'umuhanda. Umwuka Wera afite ubwenge kandi akora ibintu nk'umuntu.
1 Abakorinto 2:10-13 "Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana. 11 Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wundi umurimo? N'iby'Imana ni ko biri; nta wabimenya kertse Umwuka wyo. 12 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduherye ubuntu, 13 ari byo tuvuga; ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'Umwuka bindi."
Abaroma 8:27 "Kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera, nk'uko Imana ishaka."
(2) Amarangamutima. Ntidushobora kurakaza cyangwa kubabaza ikintu kidutera gukora ibintu. Dushobora byonyine kurakaza umuntu ushobora gukunda no kwiyumvisha. Kubera ko Umwuka afite imico yera, arakazwa n'icyaha cyacu. Reba by'umwihariko amagambo yo muri Yakobo 4:5 ; "Mbese mutekereza ko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n'ishyari?" "Ikidutera gukora ibintu" cyangwa "ikintu" ntikirarikira cyangwa ngo kigire ishyari.
Abefeso 4:30 "Kandi ntimugateze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."
Abaheburayo 10:29 "Nkanswe ukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?"
Yakobo 4:5 "Mbese mutekereza yuko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri mwe urararikira, ukagira n'ishyari?"
(3) Ubushake. Ku byerekeye ubushake bw'Umwuka Wera, Ryrie yaranditse ati:
“Gutanga impano z'Umwuka bivugwa ko biterwa n'ubushake bw'Umwuka (1 Abakorinto 12:11), kandi ashobora kuyobora ibikorwa by'abagaragu b'Imana. Ibi bisobanurwa neza mu buryo Umwuka yayoboye Pawulo i Musia n'i Tiroa. Yabujije Pawulo kubwiriza muri Asia n'i Bitunia, ...”42
Dushobora gusobanura "uko ashatse" yo mu1 Abakorinto 12:11 nka "nk'uko agambirira cyangwa ategeka." Ibi ntibishoboka ku kintu-buntu.
1 Abakorinto 12:11 "Ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka."
Ibyakozwe 16:6-11 "Bukeye banyura mu gihugu cy'i Furugia n'i Galatia, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga Ijambo ry'Imana mu Asia. 7 Bageze ahabangikanye n'i Musia, bagerageza kujya i Bitunia, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira: 8 nuko banyura i Musia bagera i Tiroa. 9 Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w'Umunyamakedonia, ahagaze amwinginga ati: Ambuka uze i Makedonia, udutabare. 10 Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedonia, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira Ubutumwa Bwiza. 11 Nuko dutsukira i Tiroa, turaromboreza tujya i Samotirake; bukeye bw'aho tugera i Neapoli."
Akora ibikorwa by'ubumuntu
(1) Arigisha
Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."
Yohana 16:13-15 "Uwo Mwuka w'ukuri naza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, Azenda ku byanjye, abibabwire."
(2) Arahamya
Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"
(3) Arayobora
Abaroma 8:14 "Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana:"
(4) Akora ibitangaza
Ibyakozwe 8:39 "Bavuye mu mazi, Umwuka w'Imana ajyana Filipo, inkone ntiyasubira kumubona; nuko ikomeza kugenda inezerewe."
(5) Aremeza
Yohana 16:7-8 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka;"
(6) Arifata
Itangiriro 6:3 "Uwiteka aravuga ati: Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri: nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri."
2 Abatesalonike 2:6-7 "Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye; 7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiyegukora: ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho."
(7) Arategeka
Ibyakozwe 8:29 “Umwuka abwira Filipo ati:Sanga ririya gare, ujyane na ryo.”
(8) Adusabira mu masengesho
Abaroma 8:26 "Uko ni ko Umwuka adufasha mu ntege-nke zacu, kuko tutazi uko dukwiriye gusenga; ariko Umwuka ubwe ni We udusabira, aniha iminiho itavugwa:"
Dushobora kwigira mu bitabo cyangwa mu byo duhura na byo mu bugingo, ariko ntibikora neza nk'abigisha bafite ubushake n'umugambi. Imihama ishobora kutubuza gukora, ariko mu 2 Abatesalonike 2:6-7 (niba ibi byerekeye Umwuka n'uruhare rwe mu itorero kandi benshi barabyizera) utubuza avugwa nka "We" - umuntu (reba hepfo aha ku byerekeye uko ateye).
2 Abatesalonike 2:6-7 "Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye; 7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora: ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho."
Ibyo guhamya bivugwa nk'umurimo w'umuntu. Ibi bikorwa byose by'Umwuka bivugwa mu Byanditswe, cyane cyane iyo bifatiwe hamwe, nk'ibikorwa by'umuntu uza mu byacu nk'abantu bafitanye ubumwe. Urugero, Umwuka Wera aradusabira kandi agakora ibitangaza - ibintu umuntu wenyine ashobora gukora.
Hari Ibyo akorerwa nk'umuntu
Ryrie yaranditse ati: "Ibikorwa bimwe bikorerwa Umwuka Wera byagombye kubura agaciro iyo aba atari afite ubumuntu." 43
(1) Ashobora kwubahwa
Ibyakozwe 16:6-7 "Bukeye hanyuma mu gihugu cy'i Furugia n'i Galatia, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga ijambo ry'Imana mw'Asia. 7 Bageze ahabangikanye n'i Musia, bagerageza kujya i Bitunia, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira:"
(2) Ashobora kubeshywa
Ibyakozwe 5:3 "Petero aramusubiza ati: Anania, ni iki gitumye Satani yuzura umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy'ibiguzi by'isambu?"
(3) Ashobora kurwanywa
Ibyakozwe 7:51 "Yemwe abatagonda ijosi, mwa batakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruza wanyu bakoraga, niko namwe mukora."
(4) Ashobora gutukwa
Matayo 12:31 "Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n'igitutsi; ariko gutuka Umwuka Wera ni icyaha kitazababarirwa."
(5) Ashobora guterwa agahinda
Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."
(6) Ashobora guhemurwa

Avugwa uko ateye
Ijambo ry'Ikigiriki ni pneuma risobanura ngo "umwuka, umuyaga." "Umuyaga" muri Yohana 3:8 ni pneuma. Duhereye kuri iri jambo ritagira igitsina, dukuraho andi magambo y'Icyongereza nka "pneumonia" cyangwa "pneumatic." Pneuma ni ijambo ritagira igitsina kandi dukurikije ikibonezamvugo cy'Ikigiriki rikeneye insimburazina itagira igitsina. Icyakora, kubera ko Umwuka Wera ari umuntu, abanditsi b'Isezerano Rishya rimwe na rimwe bakoresheje insimburazina y'igitsina gabo aho kuba itagira igitsina ku ijambo ritagira igitsina pneuma. Insimbura z'igitsina gabo zikoreshwa ku Mwuka muri Yohana 15:26; 16:7,8, 13 na 14.
Amashami y'ubumuntu bw'Umwuka
Umwuka Wera avugwa ku bantu nk'umuntu wihariye aho kuba ikidutera gukora ibintu. Ibi bikurikira ni ibyitegererezo:
(1) Avugwa ku ntumwa nk'umuntu wihariye watekerezaga ibyiza akabishyira ku ntumwa zari zihuje umutima n'Umwuka.
Ibyakozwe 15:28 "Umwuka Wera hamwe natwe twashimye kutabikoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye:"
(2) Avugwa ku Mwami Yesu nk'umuntu wihariye.
Yohana 16:14 "Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira."
(3) Avugwa ku bandi bantu b'Ubutatu nko kwerekana ubumuntu bwe. Kuri ibi, Ryrie yaranditse ati:
Mu bice aho ibi biboneka byaba bidasanzwe kureba Umwuka nk'ikintu mu gihe twumva Umwana na Se nk'abantu. Amagambo akoreshwa mu ibatizwa ni mu "Izina rya Data, n'iry'Umwana, n'iry'Umwuka Wera" (Matayo 28:19). Kuvugira hamwe Umwuka na Data n'Umwana ntibyerekana ubumuntu bwe gusa, ahubwo no gukoresha ijambo "izina" mu buke na byo byerekana ko ari umuntu nk'uko n'abandi bari. Umugisha w'intumwa ujyana ku musozo umwe: “Ubumuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana, no kubana n’Umwuka Wera, bibane na mwe mwese. Amina” (2 Abakorinto 13:14) .44
(4) Atandukanywa n’imbaraga ze ubwe nk’umuntu. Ryrie yaranditse ati:
Byongeye Umwuka Wera avugwa ku mbaraga ze ubwe ariko agatandandukanywa na zo, ku buryo nta wabasha kuvuga ngo Umwuka ni imbaraga gusa. “Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z’Umwuka” (Luka 4:14). Umurongo nk’uyu ufasha umuntu gusobanukirwa ko Umwuka ari umuntu ufite imbaraga, kandi ko Umwuka atari imbaraga cyangwa ikintu gusa. Izindi ngero z'iri tandukaniro hagati y'Umwuka nk'umuntu n'imbaraga z'uwo muntu ziri muri Luka 1:35; Ibyakozwe 10:38; Abaroma 15:13; 1 Abakorinto 2:4. Uko interuro z'ibi bice zikozwe, yaba nta mumaro kandi yisubiramo mu buryo budasobanutse iyaba Umwuka Wera yafatwaga nk'imbaraga gusa cyangwa ikidutera gukora ibintu, ntabe umuntu wihariye ufite imbaraga ubwe. 45

Monday, April 18, 2011
IMYAMBARO ITARAMBA
Nkuko tubisoma mugitabo cya Yesaya yamaze igihe kirekire aburira abantu keshi ibyerekeye urubanza ,kandi yavugaga n'amasezerano y'Imana,adukomeza abwira abantu yuko Uwiteka azarimbura isi. Yesaya yabwiraga abisiraheri barimo bategereje amasezerano y;IMANA,kuko bamwe bibukaga ibyo uwiteka yabakoreye mubihe bikomeye ,bamwe bibukaga igihe bavaga mumisiri mwe egipta . nakaga bahuye nako
; ningendo bakoze;,
Ninde utarabona imyenda ukuntu isaza vuba cyangwa ngo ya ngirike ? Ntabwo imara igihe kirekire ,mbese ya kimara? umwambaro mwiza kandi uhenze ushobora gusaza cyangwa ukangirika, Reba isi nabayituye , TUYIZAHO BWANGU ,TUKAYIVAHO BWANGU, Mwisezerano Lishya Yakobo agereranya kubaho kwacu nkigicu kiboneka akanya gato kikaba kirayoyotse, Yakobo 4;14. agatekekezo kamwe ; Habayeho umwana umwe yabonye se arembye cyane agiye gupfa ati,"kutitwara neza muriryo joro ryo kuremba kwe " ahubwo yamubwiye kurakara cyane akarakara arwana kugirango abeho , twese dushobora kurakara ,uko dushaka ariko bitinde bitebuke , twese tuzasaza nkumwambaro , Nyamara Yesaya yashakaga kuvuga agakiza k'Imana ubutungane bwayo umwambaro wu butungane bwa Kristo , nibwo bwonyine buzana agakiza , kazabaho iteka hano uwiteka aratwereka ibintu bibiri biri imbere y' Umuntu ,; Gutandukana ,n'urupfu rw;iteka, cyangwa ubugingo buhoraho bwiteka , bwo mwisi shya , butazasaza nku mwambaro :;amen;

Friday, April 15, 2011
Bibiriya Ni Iki ?
Bibiliya ni igitabo umukristo avomamo imigisha. Ni igitabo gikubiyemo ibigenga ubugingo bwe, umucyo umurikira inzira ze, n’umugereka wo kwizera no kubishyira mu bikorwa. Bibiliya ni Ijambo ry’Imana - uguhishurwa kwayo kw’umwihariko umuntu agomba kwiyezesha no kuyoboka inzira z’Imana. Nko guhishurwa kw’Imana ku muntu, Bibiliya yigisha umuntu ibintu adashobora kwiga ku bugingo n’urupfu atari mu guhishurwa kw’Imana kwihariye nk’uko Pawulo abivuga mu 1 Abakorinto 2:9-10.
1 Abakorinto 2:9-10 ‘Ariko, nk’uko byanditswe ngo: Iby’ijisho ritigeze kureba, n’iby’ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byos’Imana yabyiteguriy’abayikunda 10 Arikw’Imana yabiduhishurishij’Umwuka wayo: kuk’Umwuka arondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana

Thursday, April 14, 2011
Icya cumi icyo ari cyo.
Mbanje kubasuhuza mwi zina ry'umwami wacu Yesu Kristo.

Abakristo benshi ntibagitanga icya cumi, umukirisitu yahembwa cyangwa yakunguka akanga gutanga icya cumi ngo ntagiye gutanga amafaranga azaribwa n'abapagane bo mu idini, sibo mvunikira.(niko yita abayobozi b’Itorero rye).Imana iti genda ubabwire ngo wowe tanga ube wubatse mu ijuru, kuko nunagitanga bakakirya wowe uzabona umugisha wawe uko wakabaye, naho abo bakiriye nabo icyabo kibazo kizigwa ukundi ariko wowe wasohoje ibyo gukiranuka kwawe. muri make nguko uko bamwe batekereza ,abandi bati natanga icya cumi gute? nakibara gute ngo nkitange? kandi mwene data gutanga icya cumi ntabwo ari agahato ,nkuko bibiriya ibivuga ni umugisha uba ukorera . Reba nawe ubutunzi ufite .Imana ni yo yabuguhaye ,reka nkubwire muri make mugutanga Icyacumi .Umuntu atanga icyacumi mu buryo bwishi ,kandi atazi . Urugero; hari igihe ufasha umuntu ukamuha ibyokurya ,amazi .umwambaro wokwambara ,uvuga ko umufashije .icyogihe ubutanze icyacumi ,kubera yuko utanze ibivuye mu mutungo wawe, gutanga icyacumi ,ntabwo arugufata amafaranga ngo uyajyane kurusengero ngo abantu bakubone ,oya gusa.aho waba uri hose watanga Icyacumi ..

Monday, April 11, 2011
Gahunda yo gutanga icyacumi na maturo igice cya 1.
Burimuntu ndetse na buri muryango bakeneye ibyokurya,imyambaro, na kuba, iyo dukennye nta mafaranga dufite dufite,dutangira kwiheba twibaza aho tuzakura ibyobintu bitatu . Yesu yaravuze ati " ntimukiganyire mutekereze muti ,ejo muzarya iki ? cyangwa ngo tuzarya iki ? cyangwa ngo tuzambara iki ?... Yesu yaravuze ati ,ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana ,no gukiranuka kwayo ni bwo ibyo byose muzabyongererwa" [Matayo 6: 31 ,33] .
Kugwa kw,ikiremwa gitunganye
Mbanje kubasuhuza mwizina ry,umwami wacu Yesu kristo .nubwo bidukomereye kubyiyumvisha mu ntekerezo zacu ,kubera gusobanukirwa guke kwacu, kubyerekeye kugwa kwikiremwa gitungnye .Urugero: luseferi .agomba kuba yari ikiremwa gitangaje cyane.dusomye muri Ezekieli 28: 1-10 :ubwenge,ubwiza, imyambaro itamirijwe amabuye yagaciro keshi Agomba kuba yari ikiremwa kidasanzwe ,
Iyo dusomye muri Ezekieli 28:13-15 , tuhabona ingingo ikomeye . hanyuma yo kuvuga ibyimyambaro itamirijwe itamirijwe amabuye yagaciro keshi irisomo ryongeraho riti : muminsi waremwomo byose byari biringaniye, imyambaro ya Luseferi ni byari bimutwikiriye byose, byagaragazaga umwanya we wicyubahiro , nkuko tuzabirebera hamwe muri yiminsi imyambaro ishobora kugaragaza byinshi kumirimo dukora hano kwisi nu rwego urimo: Lusofeli agaragara ko yari afite icyubahiro gikomeye cyane ,akundwa nabose kandi afite ububasha bwishi ariko yaje kugwa kubera icyubahiro yari afite , Mwene data soma muri Ezekieli 28:17-19 : ukurikije nibyo umaze gusoma ,ni ki cyateye Lusefeli kugwa ? ni irihe somo twavanamo ?

Sunday, April 10, 2011
Kurebera mu ndererwamo.
kurebera mundorerwamo ni kwishi mwene data ;1; Hari ukwireba ko uri mwiza ;kwireba ko wanduye'ko wambaye neza ....
Ariko uyumunsi tugiye kureba ubundi buryo; a;] Abapolisi bagenderaga mu modoka eshatu birutse inyuma y'umugore wari mu modoka ye bakomeza kumwotsa igitutu; bamuhatira guhagarara; begereye imodoka ye bose bamutunze imbunda bari bafite; uwomugore yagize ubwoba cyane asohoka mumodoka ye amanitse amaboko ye ;yabajije ahinda umushyitsi cyane ati; mbese nakoshe iki;bamwatse ibyangombwa barabyitegereza ;hanyuma abona baguwe neza ndetse imbunda bazisubiza mu bubiko bwazo; yarababajije ati habaye iki;kuki mampagaritse undi ati ywabonye utwra imodoka wihuta nkurwaye mu mutwe;kandi ugenda utunga intoki abandi bashoferi ; nawe arababaza ati nicyo cyatumye mumpagarika muntunze imbunda ; umukuru wa bapolisi aramubwira ati oya Mama ahubwo twabonye icyapa kiriho ibimenyetso bya Gikristo kumodoka yawe ;maze twibwirako uri umuntu wayibye; Mwene data wumvise neza inkuru yuwo mu Mama ;ese polisi yarebye neza ; soma YESAYA 64 '1-5 abaroma 3;21-31 abafiripi 3;3-16 ;

Saturday, April 9, 2011
Murisanga ku Butumwa Bwiza
Mbanje kubasuhuza mwese mu izina rya Yesu umwami wacu. Mbere na mbere mbifuriza kumenya IMANA umuremyi wacu ; nigihe tugezemo bigaragara ko turi mubihe byanyuma ;nkaba nifuza kuganira nawe mwene data kwijambo ry' imana; dukoresheje Bibiriya yera ;
Subscribe to:
Posts (Atom)